|Video Amafoto | Amafoto Video Kunyaza | Urukundo | Amafoto y'Igitsina |Video Igitsina |Video Kunyaza | Byose ku Igitsina | Abakunzi b'Igitsina | Posisiyo z'Igitsina

Sobanukirwa n’indwara y’igifu nuko wakwitwara mu gihe uyirwaye

Umuntu avuga ko arwaye igifu iyo yumva ububabare bumeze nk’ubushye mu gifu, cyane cyane igihe nta kintu yashyize mu gifu, ubwo bubabare bukoroha iyo hari icyo yohereje muri cya gifu cyangwa afashe imiti. Ububabare bushobora gushira no kugaruka mu gihe kingana n`iminota, iminsi cg ibyumweru.

Mu gifu habamo aside (acid) ifasha mu gukacanga ibiryo, igihe nta biryo biri mu gifu ya aside ibura icyo gukacanga ikangiza igifu, kikazana udusebe ari bwo umuntu atangira gutaka ko arwaye igifu. Ahanini indwara y’igifu iterwa n’agakoko kari mu bwoko bwa bagiteri (bacteria) helicobacter pylori, nanone ishobora guterwa n’imiti nka Aspirin na ibuprofen ikoreshejwe igihe kirekire nk’uko tubikesha urubuga.

Umunaniro (stress), ibiryo birimo ibirungo byinshi, inzoga, itabi ni bimwe mu bintu umuntu urwaye igifu aba agomba kwirinda. Abaganga bakoze ubushakashatsi, basanze amata agabanya ububabare mu gihe gito ariko nanone kandi akaba yongera aside yo mu gifu ari yo yongera ubukana bw’indwara. Indwara y’igifu itavuwe kare irakomera ikanatera ibindi bimenyetso bikomeye, nko kuruka amaraso, guta ibiro, kubura apetit, guhora wumva utamerewe neza mu gifu, n’ibindi.

Ni gute wakwirinda indwara y’igifu yaterwa na Helicobacter pylori ?

- Karaba intoki ukoresheje amazi meza n’isabune mbere yo kurya na nyuma yo gukoresha umusarani,
- Fata amafunguro yateguranywe isuku kandi atetse neza
- Jya unywa amazi meza afite isuku

Ni iyihe myitwarire ikwiye umurwayi w’igifu mu buryo bw’imirire ?

- Kurya imbuto n’imboga byinshi
- Kunywa amata ari mu kigero kiringaniye, kongeraho yahurute (yoghurt) ku mafunguro asanzwe afata
- Kwirinda tungurusumu, urusenda cyangwa ibirungo byinshi
- Kurya amavuta ya olive (olive oil) byagaragaye ko arwanya bagiteri Helicobacter pylori.

No comments:

Post a Comment

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...